Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

(copy 1)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yayoboye ihererekanyabubasha ku buyobozi bwa NRS

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 29/9/2026, I Karongi, ku Cyicaro Gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bwana Fred Mufulukye, n’Umuyobozi Mukuru mushya, Bwana Munyaneza Charles.

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wari uyoboye uyu muhango, yashimiye uwari Umuyobozi Mukuru Bwana Fred Mufulukye  ku murava yagaragazaga mu kazi ke, ndetse ko umusanzu yatanze mu bikorwa by’igororamuco ari umusingi ukomeye uzanafasha Umuyobozi Mushya, amwifuriza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri kandi yahaye ikaze Umuyobozi Mukuru mushya, Bwana Munyaneza Charles, amwizeza ubufatanye n’ubujyanama mu nshingano nshya yahawe, anamusaba gukomereza aho uwo asimbuye yari agejeje mu guteza imbere gahunda z’igororamuco no kunoza imikorere y’Urwego.

 

Yagize ati: “Turabasaba gukomeza gukorera hamwe, kurangwa n’ubwitange n’imikoranire myiza, kugira ngo inshingano zo gukumira imyitwarire ibangamira ituze rya rubanda, kugorora no gufasha abarangije igororamuco gusubira mu buzima busanzwe zirusheho gutanga umusaruro kuko aricyo Abanyarwanda babategerejeho”.

Umuyobozi Mukuru mushya, Bwana Munyaneza Charles, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku cyizere bwamugiriye, ashimangira ko azakorana n’abakozi  bose mu kugera ku nshingano Igihugu cyahaye NRS.