Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yasabye urubyiruko rurangije igororamuco kubyaza umusaruro amasomo rwize.
Kuwa 1/8/2026, mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge. Iyi gahunda yahujwe n'umuhango wo gusezerera urubyiruko rusaga 2,000 rusoje amasomo y’igororamuco n’imyuga muri icyo kigo.
Iyi gahunda yatangijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu HABIMANA Dominique, ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu IGP NAMUHORANYE Felix, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba NTIBITURA Jean Bosco, n’Umuyobozi Mukuru wa NRS Mufulukye Fred.
Mu mpanuro Minisitiri Dominique yahaye uru rubyiruko rwitegura gusubira mu buzima busanzwe, yarusabye kwirinda gusubira mu myitwarire mibi cyangwa kwihuza n'inshuti zishobora kurusubiza mu ngeso rwahozemo, ahubwo bagahora batekereza icyo gukora cyabateza imbere. Yagize ati: “Igihe cyose byuka uterekereza ngo ndajya gukora he? ndakora iki? N’ubona bitari kugukundira wegere ubuyobozi bukwegereye ububwire ko ushaka akazi bugufashe kubona icyo ukora; ariko we kubyuka adafite icyo ukora.Mugomba kujya guhirimbanira gushaka icyo mukora giteze imbere imiryango yanyu n’Igihugu cyanyu, kandi natwe twiteguye kubashyigikira”
Minisitiri Dominique yibukije urubyiruko rugiye gusubira mu miryango yarwo ko urugendo rw'ingenzi rubategereje ari urwo kugaragaza impinduka mu miryango no mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati: "Urugendo rukomeye rubategereje ni urwo kugaragaza impinduka mwagezeho mu muryango. Ni ho hazagaragarira ko mwungukiye mu rugendo rw'igororamuco."
Yababwiye kandi ko kubungabunga impinduka bagezeho ariyo nshingano ya mbere bafite anashimangira akamaro ko kwihangana no gufata ibyemezo birambye aho gutwarwa n'amarangamutima n’ibyishimo by'ako kanya; kuko ari byo bizabarinda kongera kwisanga mu bibazo byabaviramo gusubira mu ngeso mbi.
Yabasabye kandi ko gukoresha ubumenyi n'ubumenyingiro bahawe mu gukora imirimo iruteza imbere, kwihangira imirimo ibafasha kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo n’igihugu. Yanagarutse ku kamaro ko kubana neza n'abandi, asaba uru rubyiruko kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose haba mu miryango cyangwa aho rutuye.
Yasoje asaba uru rubyiruko gukomeza kuba imbonizimpinduka nziza mu miryango no mu baturanyi babo, agaragaza ko kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge, kubaho ubuzima bufite intego no kubahiriza inshingano z'umuturage ari byo bizatuma bagira uruhare mu kubaka umuryango n'Igihugu bifite umutekano n'iterambere rirambye.