News

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali, Bwana Pudence RUBINGISA yasuye urubyiruko ruri kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa

Aherekejwe n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, ku Cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2022; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Bwana Pudence RUBINGISA yagiriye urugendo rw’akazi ku Kirwa cya Iwawa, mu rwego rwo gusura urubyiruko rwaturutse mu turere tugize Umujyi wa Kigali ruri kuhakukirana amasomo y’igororamuco n’imyuga.

Uru rugendo ruje nyuma y’amezi abiri urwo rubyiruko rumaze rutangiye kuhagororerwa, kugira ngo batangire gukurikirana imyigire yabo no kumenya ibibazo byihariye bashobora guhura nabyo bishobora gutuma badashyira mu bikorwa ibyo biga cyangwa bikabatera gusubira mu ngeso mbi zabatera kongera kujyanwa mu igororamuco. Hagamijwe kandi kubafasha guhitamo imyuga bakwiga ijyanye n’amahirwe atanga imirimo aboneka mu Mujyi wa Kigali; irimo ububaji, ubwubatsi n’ubudozi kugira ngo ubumenyi bazavana muri icyo kigo butazaba imfabusa.

Mu ijambo rye; Bwana RUBINGISA yasabye abari kugororerwa Iwawa kwiga neza amasomo bahabwa no kuzataha barahindutse kugira ngo batange umusanzu wabo mu iterambere ry’ igihugu, kuko aribo mbaraga zacyo. Yabijeje ko kubufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, bagiye kubaba hafi no kubategurira uburyo bazabona imirimo ijyanye n’ibyo biga bazakora igihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe.

Yagize ati: “Tuje kubasura kugira ngo tubibutse ko nubwo muri hano kugira ngo mugororwe kandi muhabwe ubumenyingiro, natwe nk’Umujyi wa Kigali tutabatereranye kandi ko dukorana n’ikigo kiri kubagorora ngo tubategurire imirimo ijyanye nibyo mwiga hano Kugira ngo nimusoza amasomo muzaze tubahe akazi. Turifuza gukurikirana imibereho yanyu hano, kumenya imyuga mwiga hano hakiri kare kugira ngo tubashakire uburyo muzakoresha ubwo bumenyi muhabwa mwiteza imbere igihe muzaba mugarutse mu turere twanyu. Niyo mpamvu nazanye n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kugira ngo muze kuganira nabo, mubabwire ibibazo byanyu n’imbogamizi mufite kugira ngo tuge kubishakira ibisubizo umunsi mwatashye muzaze twababoneye aho gukorera ibyo mwize kandi mu muryango.

Bamwe mubari gukurikirana amasomo y’igororamuco n’ubumenyingiro baganiriye n’itangazamukuru, bavuze ko abashinzwe kubagorora babitaho kandi bafashwe neza; binyuranye n’uko babyumvaga mbere yo kugera ku kirwa. Bavuga ko bari baziko umuntu wakuwe mu buzererezi, ubujura no kunywa ibiyobyabwenge ntakindi yakorerwa kitari ugukubitwa no gufatwa nabi kubera ibyo bikorwa bibangamira abaturage byabaranze, ariko ubu bakaba biga, bagakina imikino itandukanye, bakanaruhuka bituma babona umwanya wo kwitekerezaho.

Ganza Aime Prince wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge  wa Kimisagara avuga ko yazanywe Iwawa kugororwa kubera ubujura yakoraga aho, yibaga ashikuzaga abantu telefone mu muhanda ndetse nijoro akamena amazu ashaka ibikoresho byo kugurisha.

Yagize ati: “Naribaga cyane kugira ngo mbone uko mbaho kuko naribanaga. Nta mama ngira, na papa yadutaye tukiri bato. Natangiye kwiba mbitewe n’inshuti mbi nagendanaga nazo, bihurirana n’ubuzima bugoye nabagamo kuko ntigeze ngira amahirwe yo kujya mu ishuri ngo wenda nashaka akazi runaka. Hano ndatuje kuko ntakirirwa nirukankanwa n’abantu nibye cyangwa ngo ndare amajoro nshaka aho niba. Ubu batangiye kunyigisha gusoma no kwandika kandi nzataha narize n’umwuga uzambeshaho sinongere kwiba”.

NZUWUNGIZE Rudy nawe akomoka muri Nyarugenge avugako yafashwe bigizwemo uruhare n’abagenzi be basangiraga urumogi, ajyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) cya Gikondo; nyuma azanwa kugororerwa Iwawa.

Aganira n’itangazamakuru, yagize ati: “Ndasa neza kuko badufata neza, turya neza, tukidagarura bikaturuhura mu mutwe, bakanatwigisha amasomo n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda kugira ngo tuzatahe twarahindutse tugirire igihugu akamaro aho kukibera umutwaro”. Akomeza avuga ko yifuza kuziga umwuga w’ubudozi kuko mukuru we ariwo akora kugira ngo igihe azaba atashye azafatanye nawe mu kazi yiteze imbere.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Igororamuco yagejeje ku buyobozi bw’ Umujyi wa Kigali ikibazo cyabagarurwa kongera kugororwa bafatiwe ubuzererezi kubera kutagira indangamuntu kandi no nshuro ya mbere aricyo kibazo bari bafite. Bwana RUBINGISA yijeje bagiye gukora ubugizi mu kigo k’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kugira ngo abafite icyo kibazo bazageze igihe cyo gutaha barabonye ibyangombwa maze nabo bage batembera mu mugi ntarwikekwe.

Nyuma y’ijambo ry’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, urubyiruko rukomoka muri Kigali rwashyizwe mu matsinda atatu y’uturere bazatahamo; maze baganirizwa n’Abayozi Nshingwabikorwa batwo. Urwo rubyiruko rwahawe umwanya wo kugeza ku bayobozi ibibazo byihariye bagize byabateye kujya mu bikorwa bitari byiza nk’ubujuru, ubuzererezi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Kuva Ikigo Ngororamuco cya Iwawa cyashingwa mu mwaka wa 2010, kimaze kugororerwamo abagera ku 28,897 bakubiye mu byiciro 22. Muri uyu mwaka, hari kugororwa ikiciro cya 23 kigizwe n’ urubyiruko 1914 aho abagera 497 aribo bazataha mu Mujyi wa Kigali.