News

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa cyatanze Impamyabushobozi ku basoza amasomo y’igororamuco n’imyuga ku nshuro ya 22

Hashingiwe ku Itegeko No 17/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Hashingiwe ku Iteka rya Perezida N°99/01 ryo ku wa 02/06/2018 rishyiraho Ikigo Ngororamuco cy’Iwawa cyane mu ngingo yaryo ya 17 ahavugwa gahunda yo gusubiza mu muryango abasoje amasomo y’Igororamuco n’Imyuga;

Ku wa 27 Mutarama 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco binyujijwe mu Kigo ngororamuco cya Iwawa hatanzwe Impamyabushobozi ku rubyiruko rugera kuri 1585 bahamaze igihe gisaga umwaka bahahererwa amasomo y’Igororamuco n’Imyuga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame INGABIRE Assoumpta n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bwana Edouard BAMPORIKI bitabiriye uyu muhango ndetse batanga impanuro kubasoje bitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bwana Edouard BAMPORIKI yabasabye kuba kure y’ibiyobyabwenge kuko atari umurage w’abakurambere, ati: “Murasabwa guca kure n’ibiyobyabwenge, mukaba abanyarwanda b’ukuri. Mucire ibiyobyabwenge mutamire U Rwanda”.

Mu mpanuro bahawe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ari nawe wari umushyitsi mukuru, yabasabye kuba ba PAWULO b’ukuri nkuko mu byivugo byabo babyivugira, ati:” Igihugu cyacu giha agaciro urubyiruko cyane kuko amaboko yanyu niyo mizero y’ejo hazaza hacyo. Ni byiza ko mwafashijwe gusubira ku murongo kandi biragaragara ko mwahindutse ndetse mugahindura n’imyumvire, turabibutsa ko ubu bumenyi mugiye gutahana ari ubwo kubafasha gukora no kwiteza imbere. Tubitezeho impinduka mu myitwarire n’imyumvire bityo natwe twese twiteguye kubashyigikira no gufatanya namwe mu byubaka igihugu”.

Urubyiruko rusoje rwitegura gusubira mu miryango rwagaragaje ko inzira banyuzemo n’uko bayobye babisobanuriwe bagasobanukirwa bityo batazongera kuyoba kuko bamenye ingaruka zabyo mbi kuri bo, imiryango ndetse n’igihugu muri rusange.