News

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco cyahaye abaturage bo mu karere ka Rutsiro batishoboye inka muri gahunda ya girinka Munyarwanda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika

Mu mwaka wa 2012 Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yatanze inka 20, zihabwa Ikigo ngororamuco cya Iwawa hagamijwe ko abahagororerwa bagira ubuzima bwiza bakabona indyo yuzuye cyane cyane ko benshi muribo kubera ubuzima bwo mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge baba barabayemo usanga bakeneye kwitabwaho by’umwihariko,

Nyuma yo kubona ko inka zororotse zikava kuri 20 zikarenga 140, Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) bwahisemo koroza abaturage batishoboye mu karere ka Rutsiro ari nako Ikigo ngororamuco cya Iwawa giherereyemo mu rwego rwo gukomeza gusigasira gahunda ya Girinka Munyarwanda no gushimira Umukuru w’Igihugu wagabiye inka NRS.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira, niho Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco Bwana Fred MUFULUKYE yifatanyije na Guverineri w’Intara y’I Burengerazuba Bwana HABITEGEKO Francois, Ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano mu muhango wo gutanga inka zirindwi (7) ku baturage bo mu murenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro batoranyijwe hagamijwe kuboroza no kubafasha guhindura ubuzima bakagira imibereho myiza.

Mu ijambo rye Bwana MUFULUKYE Fred yagize ati: “Dushimire twese Umukuru w’Igihugu cyacu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuko akunda abanyarwanda kandi akabifuriza ibyiza birimo no kugira ubuzima bwiza, niwe watworoje izi nka, none natwe mu kumwitura no kumushimira twahisemo kuboroza kugirango intego ya girinka munyarwanda igerweho. Murasabwa kuzitaho zigafatwa neza kugirango namwe muzagire imibereho myiza ndetse zororoke kugirango zigere no ku bandi.” Asoza yasabye ko buri wese agira intego yo kuzafata neza inka yahawe kugirango bizahindure ubuzima bwe ndetse amata agere kuri bose”.

Asoza uyu muhango; Bwana HABITEGEKO Francois, Guverineri w’Intara y’iburengerazuba yabwiye abaturage bahawe inka n’abandi bitabiriye uyu muhango ko: “Gahunda ya Girinka Munyarwanda ikomeje kandi buri munyarwanda wese udafite ubushobozi agomba kugerwaho, yababwiye ko guhabwa inka ari igihango bagomba gusigasira kugirango baziture uwabagabiye”.