News

Ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi mu guca ubuzererezi mu bana b’ u Rwanda

Hari byinshi bikomeje gukorwa mu kurengera umwana no guharanira uburenganzira bwe bwo kubaho, kugira icumbi, kubona amafunguro, kwiga, kugira ubuzima buzira umuze, kugira aho abarizwa no kwitabwaho ariko haracyagaragara abana b’inzererezi kandi ubuzererezi bw’abana buhabanye n’umurongo w’ U Rwanda muri gahunda zo kurengera abana, niyo mpamvu buri muturarwanda asabwa uruhare rwe mu gukumira no guca burundu ubuzererezi bw’abana;

Zimwe mu mpamvu zikunze kugaragazwa mu zitera abana ubuzererezi ni amakimbirane mu miryango, kutita kunshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, ubushobozi buke bw’umuryango mu gukemura ibibazo by’abana, n’izindi;

Murwego rwo gushaka umuti urambye ku kibazo cy’ubuzererezi, hashyizweho Itegeko No 17/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Hashingiwe ku mabwiriza No 001/0702 yo kuwa 03/03/2020 yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bwi’ Igihugu agamije guca ubuzererezi mu bana, kugorora abana b’inzererezi no kubasubiza mu muryango no mu ishuri ;

Uhereye ku wa 20 Gicurasi 2020 mu turere twose hatangijwe ibikorwa bishingiye ku mabwiriza yavuzwe haruguru bigamije gukura abana mu buzererezi, bagasubizwa mu muryango kandi buri mwana wese agasubizwa mu ishuri ndetse hagakurikiranwa ko badasubira mu buzererezi kandi impamvu zabateye kubujyamo zigakomeza gushakirwa ibisubizo;

Hifuzwako igikorwa cyo gukura abana mu buzererezi cyakorwa kubufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano hubahirijwe ibi bikurikira :

Gukura abana mu buzererezi kubufatanye, bagashyikirizwa umukozi ushinzwe ku bakurikirana ku rwego rw’umurenge ari nawe usesengura impamvu zabajyanye mu buzererezi, agashaka umuryango akanawutegura maze agafatanya n’inzego z’ubuyobozi zegereye umuryango cyane cyane ubuyobozi bw’umudugudu, mutwarasibo, inshuti z’umuryango (IZU) n’undi wese ushobora kwifashishwa mu gukemura ikibazo cy’umwana kugirango agume mu muryango.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bwakomereje mu turere dutandukanye turimo n’akarere ka Huye ku wa 21 Nzeri 2021 aho umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco CP Rtd NTIRUSHWA Faustin yifatanyije n’abitabiriye Inteko z’abaturage zabereye mu Murenge wa Tumba, akagari ka Mpare, umudugudu wa Kabuga bakaganira ku nsanganyamatsiko : « Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi mu bana b’u Rwanda »

Mu ijambo rye yagize ati : « Hari impamvu nyinshi zitera ubuzererezi ariko ku bwiganze hakunze kugaruka amakimbirane mu muryango, yakomeje asaba abitabiriye inteko z’abaturage kwirinda impamvu zose zishobora gutera abana kujya mu buzererezi ndetse aho birenze ubushobozi bwabo bakegera abayobozi babari hafi amazi atararenga inkombe » yibukije kandi buri wese ko kurwanya ubuzererezi bitareba gusa inzego z’ubuyobozi ahubwo buri muturarwanda wese akwiye kubigira ibye kuko ariho hazava igisubizo cyo gukumira no guca burundu ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

Ubu bukangurambaga buzakomeza gukorwa mu turere twose hagamijwe ko ubutumwa butangirwamo bugera kuri buri muturarwanda nkuko bikubiye mu ntego zabwo zigaragara mu nteruro zikurikiyeho.

INTEGO Z’UBUKANGURAMBAGA

  1. Kugeza ku babyeyi/abarezi, abana, abayobozi b’Inzego z’Ibanze, Inshuti z’Umuryango, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango itegamiye kuri Leta n’abagize Umuryango mugari ubutumwa bujyanye no kurwanya ubuzererezi mu bana no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira no gukemura ikibazo cy’abana bari mu buzererezi ;
  2. Kwibutsa amategeko arengera abana n’ibihano biteganyijwe bihabwa umubyeyi utita ku nshingano zo kurera umwana we n’undi uwo ari we wese ukora ibikorwa bishora abana mu buzererezi cyangwa agakoresha abana imirimo mibi ;
  3. Gukurikirana abana bakuwe mu buzererezi bagahuzwa n’imiryango hagamijwe kumenya niba impamvu zabateye kubujyamo zarabonewe umuti ndetse no kumenya niba bakiri mu muryango kandi barakomeje kwiga.
  4. Gusobanura no gutangiza gahunda y’Igororamuco rikorewe mu muryango.

 

Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi mu bana b'u Rwanda

=========================================================