News

Ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana

Ikibazo cy’ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage gikomeje kugaragara mu Rwanda cyane cyane mu bana bato no mu rubyiruko.  Mu rwego rwo gushakira umuti urambye iki kibazo, inzego zitandukanye zirimo iza Leta, abikorera, abanyamadini n’amatorero n’undi uwo ari we wese barashishikarizwa guhagurukira iki kibazo giherewe mu mizi (Umuryango), ubuzererezi bugakumirwa kandi imiryango ifite abana baburimo cyangwa babuvuyemo igakomeza kwigishwa, ndetse buri muturarwanda wese akibutswa uruhare rwe mu guca burundu ubuzererezi mu bana b’u Rwanda.

Nubwo hari byinshi bikomeje gukorwa kugira ngo ikibazo cy’ubuzererezi mu bana gicike burundu, biragaragara ko kitararangira. Iki kibazo kigira ingaruka zikomeye haba ku bana bari mu buzererezi, ku miryango yabo, kuri sosiyete no ku gihugu muri rusange.

Niyo mpamvu hakenewe kongera imbaraga mu gukumira impamvu zose zituma abana bishora mu buzererezi no gukora ibishoboka ngo ababugezemo babuvemo burundu, basubizwe mu muryango kandi bawugumemo kandi bakundishwe ishuri.

Urugendo rwo guca ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage rukomeje gukorwa hibanzwe ku guhindura imyumvire y’umuryango Nyarwanda hifashishijwe ubukangurambaga na  gahunda nshya iri gutegurwa y’Igororamuco rishingiye ku muryango (Community Based Rehabilitation).                                                     

Bwana MUFULUKYE Fred, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana bwatangiriye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagari ka Nyabugogo, mu mudugudu wa Gatare yagize ati: “Ntawundi muntu ufite inshingano ku mwana kurusha umubyeyi we niyo mpamvu buri mubyeyi akwiye guhagurukira iki kibazo agaharanira gutanga uburere bwiza kubana kandi buri muryango ukagira intego zo kubyara abo ushoboye kurera.

Murwego rwo gushishikariza umuryango Nyarwanda kuzirikana inshingano zo kurera neza barinda abana kujya mu buzererezi,

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera umwana (NCD) bari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi mu bana b’u Rwanda bufite insanganyamatsiko:

URUHARE RWANJYE NAWE MU GUCA UBUZEREREZI MU BANA B’U RWANDA”.

Ubu bukangurambagabugamije kunganira izindi ngamba ziriho mu guhangana n’iki kibazo cy’ubuzererezi mu bana. Buzamara igihe cy’amezi 2 uhereye ku wa 22 kanama kugeza 20 Ukwakira kandi buri gukorerwa mu turere twose n’Umujyi wa Kigali.

Intego z’ubukanguramba

  1. Kugeza ku babyeyi, abarezi, abana, abayobozi b’Inzego z’Ibanze, Inshuti z’Umuryango, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango itegamiye kuri Leta n’abagize Umuryango mugari ubutumwa bujyanye no kurwanya ubuzererezi mu bana no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu gukumira no gukemura ikibazo cy’abana bari mu buzererezi;
  2. Kwibutsa amategeko arengera abana n’ibihano biteganyijwe bihabwa umubyeyi utita ku nshingano zo kurera umwana we n’undi uwo ari we wese ukora ibikorwa bishora abana mu buzererezi cyangwa agakoresha abana imirimo mibi;
  3. Gukurikirana abana bakuwe mu buzererezi bagahuzwa n’imiryango hagamijwe kumenya niba impamvu zabateye kubujyamo zarabonewe umuti ndetse no kumenya niba bakiri mu muryango kandi barakomeje kwiga;
  4. Gusobanura no gutangiza gahunda y’Igororamuco rikorewe mu muryango.

 

Buri Muturarwanda wese aributswa kugira uruhare rwe mu gukumira no guca burundu ubuzererezi bw’abana b’ u Rwanda.

 

Uruhare rwanjye nawe mu guca ubuzererezi mu bana b’ u Rwanda

=========================================================