News

Urubyiruko 1640 rwasoje amasomo y'igororamuco n'imyuga mu kigo Ngororamuco cya Iwawa

 

 

 

 

 

 

 

 

Taliki 28 Mata 2021, Urubyiruko 1640 rwasoje amasomo y'igororamuco n'imyuga mu kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Ni amasomo atandukanye uru rubiryuko rwigira mu kigo ngororamuco cya Iwawa mu gihe cy'umwaka arimo Ububaji, Ubudozi, Ubwubatsi, Ubuhinzi n'Ubworozi. Bigishwa kandi amasomo rusange arimo Kwandika no Gusoma, amategeko y'umuhanda no gutwara ibinyabiziga ndetse no kwihangira imirimo. Aya masomo afasha uru rubyiruko kwiteza imbere mu gihe baba basubiye mu miryango yabo.

Ni umuhango witabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Hon. Ignatienne Nyirarukundo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Hon. Edouard Bamporiki, Umuyobozi mukuru w'Ikigo Cy'Igihugu Gishinzwe Igororamuco Bwana Mufulukye Fred, Abahagarariye Ingabo n'abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rye, Hon. Nyirarukundo yasabye abasoje amasomo y'igororamuco n'imyuga gutera intambwe idasubira inyuma, gukoresha imbaraga n'ubumenyi bahawe maze bagakora ibibateza imbere ndetse n'Igihugu muri rusange.

Hon. Bamporiki yibukije uru rubyiruko indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda zikwiriye kubaranga aho yababwiye Gukunda igihugu, Ubumwe, Umurimo, Ubupfura, n'Ubunyangamugayo ati:"Izo ndangagaciro zose zagukura ku manga bikaguhanaguraho igisuzuguriro wahoranye." yakomeje ati: "Muvuye aha Iwawa mwiza byinshi byiza cyane, umuntu arabareba ku maso akabona ko mukeye ndetse mwahindutse bigaragara ariko rero muzakomeze murangwe n'ubupfura mubo musanze bose, aho muzajya hose, mubyo muzaba murimo byose,.. Muramenye kandi mwirinde ingeso mbi zatuma musubira aho mwavuye zirimo ubunebwe, kwirara, uburangare, kwishira hejuru, kutubaha abantu no kutiyubaha ubwanyu, gukoresha ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi."ati:"Kugira ngo ibi mvuze muzabigereho neza muzakenera ibifashi 7; Kugira umutima ukomeye kandi udakomereka, Kwitanga, kugira ubushishozi, kuba intangarugero, Kuba umunyakuri, Intambwe idasubira inyuma, Kwiyaka-Guhunga ikibi".

     

Urubyiruko rwasoje amasomo y'igororamuco n'imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.