News

Urubyiruko 73 rusoje amasomo y’Igororamuco n’Imyuga I Gitagata rwahawe impamyabushobozi.

Ikigo ngororamuco cya Gitagata ni kimwe mu bigo Ngororamuco biri mu Kigo Cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco mu Rwanda cyashyizweho n’ iteka rya Perezida wa Repubulika No 100/01 ryo kuwa 02/06/2018, rivugurura iryo kuwa 21/10/1975; cyakira abana b’ abahungu guhera ku myaka icumi kugeza kuri cumi n’ irindwi hamwe n’ abakobwa ndetse n’ abagore bafite imyitwarire ibangamiye rubanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 ugushyingo 2020, urubyiruko rw’abakobwa n’ abagore 72 rwahawe impamyabushobozi mu Kigo ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera. Urwo rubyiruko rwarangije amasomo ku nshuro ya mbere, rugiye gusubizwa mu miryango yarwo nyuma yo kwiga imyuga, rukaba rusoje amasomo y’igihe gito mu myuga itandukanye irimo ubudozi, Gutunganya imisatsi ndetse n’ ubutetsi.

Abasoje amasomo, Umuyobozi w’ Ishami ry’ Imyuga n’ Ubumenyingiro mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata NKURUNZIZA Victorien yabibukije ko impamyabushobozi bahawe zifite agaciro kuko yizeye adashidikanya ko mu buzima busanzwe bazaba bafite ubushobozi buhagije bwo kujya ku isoko ry’umurimo dore ko izi Mpamyabushobozi zemewe n’ Ikigo Gikuru Gishinzwe Amasomo y’ Imyuga n’ Ubumenyingiro (RP).

Madam UWAJENEZA M. Josephine; Umuhuzabikorwa w’ agateganyo w’ Ikigo ngororamuco cya Gitagata, mu butumwa yageneye abarangije amasomo y’ imyuga bakaba basubiye mu buzima busanzwe yabibukije ko ari amaboko y’ abanyarwanda yari yaratatanye ariko ubu bagiye kongera gutanga umusaruro bakiteza imbere ubwabo, imiryango yabo ndetse n’ Igihugu muri rusange. yabasabye kandi kuzirikana agaciro igihugu cyabahaye kikabakura mu buzima bubi barimo bakaba batashye bafite ubuzima bufite intego ndetse buri wese afite n’ ubumenyi ku mwuga yize; abasaba kuzitwara Gitore doreko banatojwe Indangagaciro na kirazira by’ umuco nyarwanda aho bahawe izina ry’ ubutore “MUTIMA W’URUGO”.

Muri uyu muhango nyuma y’ amasomo y’isanamitima ndetse n’ ay’ imyuga bigishijwe; ku bufatanye na “STRIVE FOUNDATION Ltd” hatanzwe imashini zidoda eshanu zihabwa abanyeshuri babaye indashyikirwa mu mwuga wo kudoda. Aba bahawe imashini babyishimiye cyane bizeza Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ko umusingi bubakiwe utubatswe ku musenyi izi mashini zizabafasha kwiteza imbere bakigera iwabo