News

Ababyeyi b’abana bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata bakanguriwe kurushaho kwita ku nshingano zo kurera

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata n’ababyeyi ndetse n’imiryango y’abana n’abagore bagororerwa muri iki kigo, ababyeyi bashishikarijwe kongera imbaraga mu kwita no gukurikirana abana babo mu rwego rwo kubarinda kwijandika mu ngeso mbi. Iyi nama yabaye kuwa 18/10/2019, ibera mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera.

Muri iyi nama, abantu 62 bayitabiriye (Harimo ababyeyi n’abavandimwe b’abagororerwa muri iki kigo) basobanuriwe imikorere y’ Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ndetse n’inshingano zabo mu igororamuco ry’abana n’abavandimwe babo.

Ubwo yatangaga ikiganiro ku bijyanye n’ “Imikorere n’ inshingano by’ Ikigo Ngororamuco cya Gitagata”,Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’iki kigo Madamu UWAJENEZA M. Josephineyasobanuye amavu n’amavuko y’ Ikigo Ngororamuco cya Gitagata n’ uburyo gikora, akuraho urujijo ku bantu bakekaga ko ari gereza ifungirwamo abana, abakobwa n’ abagore bahoze mu migenzereze mibi.

Naho mu kiganiro“Uruhare rw’ umubyeyi mu igororamuco” cyatanzwe n’umurezi akaba n’inzobere mu mitekerereze ya muntu Madamu NIYIGENA Esperance, yasobanuriye ababyeyi bitabiriye iyi nama ko ntaho igororamuco ryagera igihe bamwe muri bo bakiri ba Ntibindeba. Ni ikiganiro cyakoze ku mitima ababyeyi, biyemeza ko bagiye guhindura uburyo bareramo abana babo kugira ngo umunsi batashye batazasubira mu mihanda.

Umubyeyi MUTAGANZWA Laurent wavuze ijambo mu izina ry’abandi babyeyi yashimiye Leta y’u Rwanda yatekereje neza igashyiraho Ibigo Ngororamuco mu rwego rwo kugarura mu nzira nziza abari mu migenzereze mibi, anashima by’ umwihariko imirimo myiza ikorwa mu kwita ku bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata.

Bwana Mutaganzwa yanenze kandi ababyeyi batita ku nshingano zo kurera neza abana babo, aho yagize ati” Babyeyi twigaye twataye inshingano zo kurera abana bacu, baraducika bishora mu ngeso mbi. Ni ahacu ho guhindura uburyo tureramo aba bana bari hano, bakabaye bakora imirimo itandukanye ibateza imbere ikanateza imbere igihugu cyacu, ariko aka kanya ni umuzigo ku gihugu cyacu, kirabatangaho amafaranga menshi yakabaye akora ibindi byubaka u Rwanda”.

Mutaganzwa yasabye kandi abana bari bahagarariye abandi mu nama kumvira ababyeyi babo kandi bakazava mu Kigo Ngororamuco bihannye kuzasubira mu ngeso mbi.

Ubu Ikigo Ngororamuco cya Gitagata kigorora abana 330 b’ abahungu bafite imyaka 10 kugeza kuri 17 hamwe n’ abakobwa n’ abagore 276 bahoze mu migenzereze mibi nk’uburaya, ubuzererezi, ubuzunguzayi ndetse n’ubujura bworoheje.