News

Urubyiruko 1,678 rwagororewe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa rwahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2019, urubyiruko 1,678 rurangije amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa rwahawe impamyabushobozi z’ayo masomo, bityo rusubizwa mu miryango rukomokamo no mu buzima busanzwe.

 

Uyu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa ku nshuro ya 18, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS).

 

Uretse uru rubyiruko 1,678 rwahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga, hari n’abandi 402 bashoje amasomo y’igororamuco ariko kuko bitari ngombwa ko biga amasomo y’imyuga, na bo bakaba bashubijwe mu buzima busanzwe. Bityo, umubare w’abashubijwe mu buzima busanzwe bose uyu munsi ni urubyiruko 2,080.

 

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco Bwana Aimé BOSENIBAMWE yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagaragaza mu ishyirwamubikorwa rya gahunda zo gukumira imyitwarire ibangamira abaturage, kugorora ababaswe na yo, no gusubiza mu buzima busanzwe abasoza amasomo y’igororamuco.

Yakanguriye kandi umuryango nyarwandakwakira neza abasoza amasomo y’igororamuco no kubashyigikira mu bikorwa bibafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kugororwa. 

Yagize ati: “Twese turasabwa gufasha mu bushobozi bwacu bwose uru rubyiruko rurangije amasomo y’igororamuco n’imyuga, kugira ngo ahazaza harwo hakomeze kuba heza, hatagira ugira intege nke agasubira mu migenzereze mibi. Dushyize hamwe byose birashoboka.

Mu rwego rwo gufasha abarangije amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa gusubira mu buzima busanzwe mu buryo burambye, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS)ku bufatanye n’abafatanyabikorwa cyane cyane uturere cyashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Zimwe muri izo gahunda ni:

• Amahuriro y’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco yashyizweho ku rwego rw’umurenge no ku rwego rw’Akarere;

• Amahuriro y’ababyeyi b’urubyiruko rwarangije amasomo y’igororamuco yashyizweho ku rwego rw’akarere;

•  Komite zishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasoza amasomo y’igororamuco zashyizweho ku rwego rw’umurenge no ku rwego rw’akarere;

• Koperative z’abarangije amasomo y’igororamuco mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa zashyizweho kandi zirakora;

•  Guha inkunga n’inguzanyo abarangije amasomo y’igororamuco mu rwego rwo kubafasha kugura ibikoresho bakenera mu mishinga yabo hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere. Bityo,ubu koperative 33 n’abantu ku giti cyabo 143 barangije amasomo y’igororamuco n’imyuga bamaze guhabwa inkunga n’inguzanyo yavuzwe haruguru. Amafaranga amaze gutangwa muri iyi gahunda angana na 289,328,000 Frw. Aya mafaranga anyuzwa mu Kigega Gitera Inkunga Imishinga Mito n’Icirirtse (BDF) ndetse n’Ibigo by’Imari (Umurenge SACCO).

•  Guhuza abarangiza amasomo y’igororamuco n’ibigo bitandukanye cg ba Rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubashakira imirimo, ababyifuza bagafashwa gukomeza amashuri bari baracikirije, n’izindi gahunda.

 

Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa NRS Bwana Aime BOSENIBAMWE, izi gahunda zizafasha Leta kugabanya umubare w’abasubira mu migenzereze mibi, kugira uburyo buhoraho bwo gukurikirana abavuye mu bigo ngororamuco hagamijwe kumenya imibereho yabo ndetse n’aho baherereye, ndetse no gukumira ubwiyongere bw’ubuzererezi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.


Ni iki twamenya ku Kigo Ngororamuco cya Iwawa? 

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye ku Kirwa cya Iwawa kiri mu Kiyaga cya Kivu, mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Ni kimwe mu bigo ngororamuco bitatu by’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco, ari byo:

 

·   Ikigo Ngororamuco cya Iwawa kigororerwamo abasore n’abagabo bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko bafite imyitwarire ibangamira abaturage. Ubu iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abasore n’abagabo 4,000, ariko imirimo yo kukivugurura no kucyongerera ubushobozi yaratangiye, ku buryo mu gihe kiri imbere kizaba cyakira abasore n’abagabo 6,000.

     ·   Ikigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Musenyi, kigororerwamo abana b’abahungu bafite imyaka hagati ya 10-18 bagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage, n’abagore n’abakobwa bagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage.

· Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Gatare. Iki kigo kigororerwamo abagabo bafite imyitwarire ibangamira abaturage bagera ku 1,500, ariko imirimo yo kucyubaka nirangira kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,000.

Inshingano z’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa ni:


 =>  Kugorora urubyiruko n’abagabo bafite imyaka irenga 18 y’amavuko bagaragaweho imyitwarire ibangamira abaturage nk’ubuzererezi, uburara, gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura budakabije, bagahabwa inyigisho, ubujyanama n’ibiganiro bigamije kubagarura mu murongo mwiza ubaganisha ku myitwarire itabangamiye abaturage;

 

 =>  Guha inyigisho z’ubumenyi n’ubumenyingiro abakiriwe mu kigo zibategurira gusubira mu buzima busanzwe no kugira uruhare mu bukungu n’iterambere by’igihugu cyacu.

 

Kugeza ubu, urubyiruko n’abagabo barenga 20,000 bamaze gusoza amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa no gusubizwa mu buzima busanzwe. Amasomo y’imyuga ahabwa uru rubyiruko n’abagabo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubumenyingiro n’Imyuga (WDA).

 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco ni iki?

 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) ni ikigo cya Leta cyashyizweho mu mwaka wa 2017, gifite inshingano rusange yo guca imyitwarire yose ibangamira abaturage binyujijwe mu kugorora umuco, gutanga uburere, ubumenyi n’ubumenyingiro.

 

Inshingano za NRS zikubiye mu ngingo enye, ari zo:

• Gushyiraho ingamba zinoze zikumira ibikorwa biganisha ku ngeso n’imyitwarire bibangamira abaturage;

• Gutegura gahunda zirambye z’igororamuco zigamije guhindura imyitwarire y’abafite ingeso n’imyitwarire bibangamira abaturage;

• Gutegura gahunda zirambye zo gusubiza mu buzima busanzwe abari bafite ingeso n’imyitwarire bibangamira  abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo;

• Guhuza ibikorwa by’inzego zose zifite ibikorwa bigamije igororamuco (cyane cyane ibigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo  by’igihe  gito) no gukurikirana imikorere yabyo.

 

Ibikorwa cyangwa imyitwarire bibangamira abaturage ni ibihe?

Ni imikorere cyangwa imyitwarire mibi nk’uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, gusabiriza, ubuzererezi, kubunza ibicuruzwa mu nzira mu buryo butemewe, n’indi myitwarire yose ibangamiye abaturage.

Ibindi bisobanuro mwabisanga ku rubuga rwacu: www.nrs.gov.rw

Mukeneye ibindi bisobanuro mwabibaza:

Clarisse Kawera

Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru n’Imenyekanishabikorwa

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS)

+250 732893205

Clarisse.kawera@nrs.gov.rw