News

Umwiherero w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco NRS n’abafatanyabikorwa bacyo

 

Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Igororamuco NRS, cyateguye umwiherero n’abafatanyabikorwa basaga 130. Ni umwiherero wafunguwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof SHYAKA Anastase kuwa Gatatu taliki 29 Gicurasi 2019, ukazasozwa kuwa kane 30 Gicurasi 2019. Uyu mwiherero wari umwanya wo guhurira hamwe bakareba aho bageze mu kurwanya imyitwarire ibangamiye abanyarwanda ndetse bakaganira k’ uruhare rwa buri wese mu guhangana n’imyitwarire igikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu. Mu bafatanyabikorwa batumiwe harimo n’abayobozi bungirije b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bo bakurikirana ibikorwa by’ibigo binyurwamo by’igihe gito bibarizwa muturere babereye abayobozi.

 

                                              

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Umuyobozi mukuru wa NRS mu gutangiza Umwiherero n'abafatanyabikorwa

Aha ikaze abitabiriye umwiherero, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco Bwana Aimé BOSENIBAMWE yavuze ko NRS mu bikorwa irimo gukora, iri kwitegura gukora ubushyakashyatsi bwimbitse ku myitwarire ibangamira abaturage, n’ibiyitera, kugaragaza umusaruro w’ibigo ngororamuco kugeza ubu. Yongeyeho ko mu rwego rwo kurushaho kugira imikoranire myiza y’ ikigo cya NRS n’ abafatanyabikorwa hagiye gukorwa ikoranabuhanga rizifashishwa mu kumenya amakuru yose arebana n’abava mu bigo ngororamuco, abasubira muribyo bigo bityo bigatuma hirindwa icyo yise muzunga cyo guhora babafata, babajyana, bagororwa, bataha, bongera bagaruka, ibyo ngo ntacyo baba bakora kwaba ari ukwizenguruka kandi hashorwa amafaranga menshi ngo urubyiruko ruri mumyitwarire ibangamiye abanyarwanda  rugororwe rwiteze imbere. Bityo ngo abakomeje kurangwa n’ingeso mbi n’imyitwarire ibangamiye abaturage nyuma y’igororamuco bajye bahanwa.

inzego zitandukanye zikorana na NRS zizaba zifite ububasha bwo gukoresha iryo koranabuhanga. Ikindi yongeye kubwira abitabiriye umwiherero yagize ati: “Ibigo ngororamuco bitaruzura bigiye kurangira bitangire gutanga service cyane iyo kugorora abakobwa nabo kuko barimo urubyiruko rurangwa n’ingeso mbi n’ imyitwarire ibangamiye abaturage”.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase atangiza umwiherero wa NRS n’ abafatanyabikorwa bayo yashimiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco NRS ndetse n’ibigo bikorana na leta k’uruhare runini bagira mu kugorora urubyiruko rugaragaza imyitwarire ibangamiye abandi, yabasabye gukomeza gukora neza ati: “Hari ibibazo ariko ntakidafitiwe igisubizo muri ibyo bibazo byose, ahubwo ababifite munshingano barasabwa kwihutisha ibisubizo”. Yibukije abayobozi b’uturere Bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage ko bakwiye kujya begera imiryango bakayiganiriza maze yo ubwayo ikaba isoko y’ ibisubizo ku kibazo cy’uburara n’ubuzererezi, yakomeje ababwira ati: “kubava mubigo ngororamuco batashye mukwiye kubafasha kwakirwa neza mu muryango mukanabashakira imirimo yo kubafasha kwiteza imbere kugira ngo ntibongere gusubira mu myitwarire ibangamiye abandi”, Minisitiri kandi yasabye ko muri uyu mwiherero hagomba kwigwa ku kibazo cy’ igororwa ry’ umwana w’ umukobwa. Agaruka kuri NRS yateguye uyu mwiherero, Minisitiri yasabye ko ikigo cyakorana bya hafi n’ Itorero ry’ Igihugu maze mu bigo ngororamuco hakabamo n’igicumbi cy’itorero. Yijeje abitabiriye umwiherero ko ibi bibazo bigiye kongerwamo imbaraga zikwiye, ariko atari uko byacitse ahubwo ari uko u Rwanda twahisemo kugira umunyarwanda ushoboye mumuryango utekanye.

Yashoje yibutsa abari mu mwiherero ko igororamuco ari umusingi w’ umutekano urambye ati: “tuzi icyo bivuze umutekano n’umudendezo w’igihugu rero muze kubitindaho, amazi ntararenga inkombe ahubwo tunyotewe no kubona umwana w’umunyarwanda usobanutse, kurema umunyarwanda ukunda igihugu akumva uburyohe bw’ igihugu cye n’umutekano wacyo.” Yabwiye abitabiriye umwiherero ko yiteze imyanzuro myiza iza kuvamo ndetse n’ishyirwa mubikorwa ryayo.

                                              

Mumwiherero wa NRS n’ abafatanyabikorwa bayo wakomeje humvwa ibiganiro bitandukanye ku Gukumira, Kugorora, Gusubiza mu buzima busanzwe abavuye mu bigo ngororamuco. Nyuma hakajyaho amatsinda aho abatumirwa bateguye imirongo yo kuganiraho amatsinda agafata umwanya wo gusesengura umurongo watanzwe maze abitabiriye bakabaza ibibazo bigafatwaho umwanzuro.