News

Kwibuka25: Abakozi ba NRS bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) cyateguye ibiganiro bibiri bigenewe abakozi ndetse n’urubyiruko rugororerwa mu bigo ngororamuco bya NRS. Ibi biganiro byatanzwe mu cyumweru cy’icyunamo ku matariki ya 08, 09 na 10 Mata 2019.

Ibi biganiro byibanze ku nsanganyamatsiko ebyiri zagenwe na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG) ari zo: “Amateka y’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi” na “Ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye”.

Ubwo yagezaga ku bakozi ba NRS ikiganiro ku bijyanye n’ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye kuwa 10 Mata 2019, Umuyobozi Mukuru wa NRS Bwana Bosenibamwe Aimé yakanguriye abakozi ba NRS kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gusoma ibijyanye n’amateka y’u Rwanda kugira ngo babe impuguke mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda bityo bagire imbaraga n’ubushobozi bwo guhangana n’abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yaragize ati:” Nk’abakozi ba Leta kandi bajijutse, murasabwa gucukumbura, mugasoma cyane ibijyanye n’amateka y’u Rwanda, ku buryo mwese muba impuguke mu bijyanye n’ayo mateka, ntimubiharire abitwa inararibonye gusa.”

Bwana Bosenibamwe yongeyeho ati: “Kuba impuguke mu mateka y’u Rwanda bizabafasha kugira ubushobozi bwo guhangana n’abashaka kudusubiza mu mateka mabi y’amacakubiri ndetse bibafashe no gusobanurira neza ayo mateka ababakomokaho.”

Ibiganiro byombi byagenewe kugezwa ku baturarwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsi, byahawe abakozi ba NRS ku cyicaro cyayo giherereye mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abakozi n’urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa  na Gitagata.

Mu bigo ngororamuco, abakozi b’ibi bigo n’urubyiruko ruhagororerwa bakurikiraniye hamwe kandi bungurana ibitekerezo ku biganiro byombi byavuzwe haruguru.

Uretse kwitabira ibi biganiro byombi byavuzwe haruguru, kuwa 08 Mata 2019 abakozi ba NRS ku cyicaro cyayo bafatanyije n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’ibigo biyishamikiyeho mu kiganiro kirebana n’uruhare rw’itangazamakuru mu itegurwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi n’uruhare rwaryo mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Nk’uko byagarutsweho na benshi mu bakozi ba NRS, ibi biganiro byafashije abakozi ba NRS kurushaho gusobanukirwa iby’ingenzi byaranze itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka wa 1959 kugeza mu wa 1994 ndetse n’amahitamo akomeye Guverinoma y'u Rwanda yahisemo mu rwego rwo kubaka ubumwe bw'abanyarwanda no kubaka igihugu nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.